Umutwe 4. IMPANUKA.

Amategeko y'umuhanda

Umutwe 4. IMPANUKA.

I ngingo 4: Bitabangamiye ibiteganywa n'amategeko ahana, umugenzi wese uguweho n'impanuka agomba:

1°. Guhita ahagarara igihe bimushobokeye kandi atagombye kubangamira bundibushya
uburyo bwo kugenda mu muhanda cyangwa kwiteza ibyago ubwe;
2°. Gukora uko ashoboye kwose kugirango uburyo bwo kugenda mu muhanda bw'aho
impanuka yabereye bwoye guhungabana ashyira ibimenyetso ahashobora kubyara
inkomyi, nko gukoresha ikimenyetso n°A,29,Kwakiriza icyarimwe amatara yose
ndangacyerekezo y'ikinyabiziga, cyangwa kuhatereka itara rimyatsa, ry'umuhondo cyangwa risa n'icunga;
3°. Iyo umuntu yapfiriye mu mpanuka cyangwa yakomerekeyemo bikabije kandi bikaba
bidahungabanya uburyo bwo kugenda mu muhanda, kwirinda guhindura uko ibintu
bimeze, gusibanganya ibimenyetso bishobora kugaragaza abari mu makosa, no
kubimenyesha cyangwa gutumaho abubahiriza amahoro bari hafi aho;
4°. Iyo abandi bantu bahuye n'iyo mpanuka babimusabye, kubabwira umwirondoro we;
5°. Iyo umuntu yapfiriye muri iyo mpanuka cyangwa yakomerekeyemo bikabije, ariko
akabona nta byago bishobora kumutera, kuguma aho impanuka yabereye cyangwa
kuhagaruka kugez'igihe abubahiriza amahoro bahagereye, cyeretse iyo bamwemereye
kuhava cyangwa iyo agomba gutabara abakomeretse cyangwa kujya kwivuza ubwe bwite;
6º Iyo impanuka yangije ibintu gusa cyangwa hakaba hari abakomeretse byoroheje,
kugana aho impanuka yabereye, kugirango, abyumvikanyeho n'uwo bagonganye,
bagaragaze uko byagenze, cyangwa niba batabyumvikanyeho, afashe umukozi ubishinzwe kubyirebera.
Ariko rero, iyo umukozi ubifitiye ububasha adashobora cyangwa atashoboye kugera aho
byabereye mu gihe kiringaniye , abahuye n'impanuka bashobora buri wese kubimureba,
igihe bishoboka, kubimenyesha umutegetsi ushinzwe kubahiriza amahoro uri hafi cyangwa uri aho batuye.
Nk'uko iyi ngingo ibiteganya: - "umuntu wakomeretse cyane" bivuga umuntu wagize igikomere bishobora kumuviramo urupfu, kumushegesha wese, kumutesha igice cy'umubiri cyangwa wacitse urugingo. - "igikomere cyoroheje" bivuga igikomere cyose umuntu asanga kitahungabanya ubuzima, kitamushegesha wese cyangwa kitatuma atakaza igice cy'umubiri cyangwa urugingo.

Post a Comment

0 Comments