Umutwe 3. ABAKOZI BABIFITIYE UBUBASHA

AMATEGEKO YUMUHANDA 3

Umutwe 3. ABAKOZI BABIFITIYE UBUBASHA

Ingingo 3: Bitabujije ububasha abagenza-cyaha bahawe n'amategeko y'umwihariko, abashinzwe cyane cyane kubahiriza iri teka ni:

1. Ba ofisiye na ba suzofisiye bo muri Polisi y'igihugu igihe bari mu kazi;
2. Ba kaporari n'abapolisi bo muri Polisi y'Igihugu igihe bari mu kazi, babitumwe na
Prokireri wa Repubulika wo muri iyo fasi;
3. Abapolisi bo mu mutwe ushinzwe umutekano mu muhanda;
4. Abakozi bo mu biro by'amateme n'imihanda, ku byerekeye ibivugwa mu ngingo ya 8
n'iya 9, iya 40, 60 kugeza kuya 68, iya 72 n'iya 73 iya 113 n'iya 114, iya 117 kugeza
kuya 120 z'iri teka;
5. Abakozi ba gasutamo, ku byerekeye ibivugwa mu ngingo ya 132;
6. Abakozi bo mu biro by'imisoro, ku byerekeye ibivugwa mu ngingo ya 121 kugeza ku ya 135.

7. Abakozi b'ikigo cy'ubukerarugendo na pariki z'igihugu babiherewe uburenganzira na Minisitiri w'Ubutabera;
8. Ba Ofisiye bashinzwe Polisi y'Ingabo igihe bayobora abasilikare bagenda ku mirongo;
9. Abakozi bo mu biro bya Minisiteri ishinzwe Gutwara Abantu n'Ibintu mu mirimo
yayo babiherewe uburenganzira na Minisitiri w'Ubutabera. Abakozi bavugwa muri iyi
ngingo bafite ububasha bwo kugenza ibyaha byica iri teka batarengereye imilimo
bashinzwe n'ifasi bakoramo.

Post a Comment

0 Comments