Imirimo icumi (10) Iboneka ka mo akazi mu Rwanda

 Akazi mu Rwanda gakomeje kubona umugabo kagasiba undi, dore ko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) iherutse kugaragaza ko ubushomeri buri kuri 17,2%.

Nubwo bimeze bityo, isesengura ry’icyo kigo ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda, Labour Force Survey, ryagaragaje ko kugeza muri Gashyantare 2023, mu Rwanda hari abantu 3.803.942 bangana na 47,7 % by’abaturage bose, bafite akazi.

Abo niho bakora amanywa n’ijoro ngo babashe kugaburira abanyarwanda bose basaga miliyoni 13, bityo igihugu gitere imbere.

Ubuhinzi buri imbere

Imibare ya Labour Force Survey igaragaza ko muri abo bagaragaje ko bafite icyo bakora mu Rwanda kibinjiriza, abenshi batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko bangana na 46,3%. Nibura Abanyarwanda basaga miliyoni 1,7 nibo bakora ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu mubare uracyari munini cyane dore ko u Rwanda rwifuza ko abakora ubuhinzi batarenga 30%, kandi nabo bakaba bakora ubuhinzi bw’umwuga aho kuba ubw’amaramuko.

Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere inzego zitandukanye, urugwa mu ntege ubuhinzi mu guha benshi akazi ni ubucuruzi n’ubukanishi kuko bufite13 %.

Iki cyiciro kirimo abacuruzi b’amoko yose baba abaranguza cyangwa abadandaza, abakanika ibinyabiziga byaba imodoka na moto.

Mu buryo bufatika, Ikigo cy’Ibarurishamimare kigaragaza ko iki cyiciro kirimo abanyarwanda 492.726.

Urwego rw’ubwubatsi nka rumwe mu zikomeje kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, ruri mu ziza imbere mu guha benshi akazi nkuko NISR ibigaragaza.

Abanyarwanda 307.229 nibo bari batunzwe n’ibikorwa by’ubwubatsi kugeza muri Gashyantare 2023 ubwo ibarura rya NISR ryakorwaga, bingana na 8,1% by’abafite akazi bose.

Kuba ubwubatsi bugaburira benshi mu banyarwanda si igitangaza kuko imibare ya Banki nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko ubwubatsi bwagize uruhare rwa 67,8% by’imishinga y’iterambere yatumye ubukungu bw’u Rwanda bubyutsa umutwe nyuma ya Covid-19.

Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu ruri mu zifatiye runini abanyarwanda kuko imibare igaragaza ko abantu 203.586 bafitemo akazi, ni ukuvuga 5,4% by’abanyarwanda bose bafite icyo bakora.

Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2022 rwazamutse ku kigero cya 26,2% nkuko BNR ibigaragaza, byerekana ko ari urwego rutera imbere, nubwo ruvangirwa na serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange zikirimo ibibazo. Uturere hafi ya twose mu gihugu turi guhiganwa kugira ibice byagenewe inganda (Special Economic Zones), byitezweho kuzamura ingano y’ibyo u Rwanda rubasha kwikorera, kongerera agaciro no kohereza mu mahanga ugereranyije n’ibyo ruvanayo. Icyanya cyahariwe inganda cya Masoro cyagaragaje ko bishoboka, aho u Rwanda rushaka kukigira icyitegererezo rukacyubakiraho ubukungu nkuko ibihugu nk’u Bushinwa na Koreya y’Epfo byabigenje. Imibare ya NISR igaragaza ko izo mbaraga zishobora kuba zitari gupfa ubusa nubwo zikiri agatonyanga mu nyanja, kuko ubu abanyarwanda 195.191 bangana na 5,1% bafite akazi gafite aho gahuriye n’inganda. Abakora imirimo itandukanye yo mu ngo nabo bari mu batunzwe cyane n’akazi bakora, kuko imibare ya NISR igaragaza ko 147.074 bangana na 3.9%, aribyo bakora. Uburezi ni urundi rwego rutunze abanyarwanda benshi aho 144.661 bangana na 3,8% bagaragaje ko bafitemo akazi, baba abarimu, abayobora amashuri n’abandi barya ari uko bavuye gukoramo akazi gatandukanye. U Rwanda kandi nk’igihugu gikomeje guteza imbere serivisi z’amahoteli n’ubukererugendo, umubare w’abatunzwe n’ako kazi nawo ugenda wiyongera. Nibura kugeza ubu abantu 110.540 bangana na 2,9% by’abafite akazi mu Rwanda, bakora mu bijyanye n’amacumbi n’ubucuruzi bw’amafunguro. Ibindi byiciro bigerageza guha akazi abanyarwanda benshi ni iby’imiyoborere itanga akazi ku bangana na 2,7% n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burimo 1,1%. Muri rusange, kugeza muri Gashyantare 2023, abanyarwanda bafite guhera ku myaka 16 bari bageze igihe cyo gukora bageraga kuri miliyoni 8, aho 3.803.942 bari bafite imirimo naho 792.115 ari abashomeri. NISR igaragaza ko hari abandi banyarwanda 3.380.192 bafite imyaka ibemerera gukora akazi ariko batagafite kuko batagashatse, bari mu mashuri, bari mu kiruhuko cy’izabukuru n’ibindi.

Post a Comment

0 Comments