Umutwe 5. IBYAKWA-IBIMENYETSO

Ingingo 5: 1. Umugenzi wese uri mu nzira nyabagendwa agomba guhita yumvira ibitegetswe n'abakozi babifitiye ububasha.
2. Ibitegekwa ni nk'ibi:

a) ukuboko kuzamuye, gutegeka abagenzi bose guhagarara keretse abageze mu isangano bagomba guhita bahava;
b) ukuboko cyangwa amaboko atambitse ategeka guhagarara abaturuka mu byerekezo
bisanganya icyerekezo cyerekanwa n'ukuboko cyangwa amaboko arambuye.
c) kuzunguza intambike itara ritukura, bitegeka guhagarara abo iryo tara riganishallo.
3. Umugenzi wese ategetswe kugaragaza umwirondoro we igihe umukozi ubifitiye
ububasha abimusabye bitewe n'ikosa akoze ryica iri teka, cyangwa habaye impanuka.
4. Umuyobozi w'ikinyabiziga gihagaze umwanya muto cyangwa munini ategetswe
kugikuraho igihe abisabwe n'umukozi ubifitiye ububasha.
5. Umugenzi wese agomba kubahiriza ibimenyetso byashyiriweho gutunganya uburyo
bwo kugenda mu muhanda igihe cyose ibyo bimenyetso biteye uko byagenwe kandi bigaragara bihagije.
6. Ibitegekwa n'abakozi babifitiye ububasha birusha agaciro ibindi bimenyetso.