Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo wafatanywe ingurube yishwe, abajijwe asobanura ko yayibye ahita ajyanwa ku murenge ahajyanwa abakoze ibyaha nk’ibyo mu gihe baba bategereje urwego rwa Polisi ngo rukore akazi karwo.
Uyu mugabo bicyekwa ko yari yayibye mu kagali ka Nyarutembe Umurenge wa Rugera akarere ka Nyabihu, gahana imbibe n’akarere ka Musanze, mu gihe we akomoka mu kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze.Yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, ubwo yanyuraga ku irondo rikamuhagarika barebye ibyo afite basanga ni ingurube yakaswe umutwe iri mu gafuka.
Mukezabatware Jean Marie Vianney, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bikara , yabwiye umunyamakuru ko yamenye ayo makuru aturutse ku muyobozi w’umudugudu.
Yongeyeho ko bahise bajyana uwo mugabo ku biro by’Umurenge wa Nkotsi mbere yo kumushyikiriza ubugenzacyaha.Ati “Yafashwe n’irondo, aho yabanyuzeho atababonye baramuhagarika, basanga mu mufuka yari yikoreye harimo ingurube yishwe, bamubajije iby’iyo ngurube avuga ko atari iye ko yayibye, avuga n’uwo yayibye, ni bwo bahise babibwira nyobozi y’umudugudu impa amakuru”.
Uyu muyobozi yagiriye inama abantu bashaka kurya utw’abandi ko babireka bagakura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bityo bakurushaho kugira ejo heza.
0 Comments