Menya amahirwe yo gutsindira Green Card igufasha kwerekeza muri Amerika angana, bitewe n'igihugu ukomokamo.
Menya Amakuru yakuwe kuri DV-2017, yererekana amahirwe rusange yo gutsinda kuri buri gihugu, ndetse n’ijanisha ry'ibipimo byo gutsindwa ku batsinze tombora, ariko nyuma ntibabone viza.
Ibihugu byabuze muri iyo mbonerahamwe ndende ni ibi bikurikira: Bangladesh, Brazil, Canada, China (mainland-born), Colombia, Dominican Republic, Ecuador, El Salvador, Haiti, India, Jamaica, Mexico, Nigeria, Pakistan, Peru, Philippines, South Korea, United Kingdom (except Northern Ireland), Vietnam, ntibyari byemewe muri DV-2017, bityo abantu bo muri ibi bihugu ntibashoboraga kwitabira tombora.
Turebye nko ku Rwanda, umubare w’abantu batanze urupapuro rwa tombora ya DV nk’abinjira bonyine nta bo mu miryango yabo(Number Of Entrants), ni 30408. Umubare w’abantu bose, harimo abagiye muri tombora bashaka kujyana n'abo bashakanye hamwe n’abana, bose barashyizwe mu byangombwa(Total Entrants With Derivatives), ni 5211.
Abitabiriye batoranijwe bagatsinda tombola(Selected Entrants (Winners), ni 277, Ikarita z’Icyatsi zatanzwe(Green Card issued), ni 161, amahirwe yo gutsinda tombora(Chances To Be Selected), ni 0.91%. Impuzandego yo kubona viza ku batsinze(Pass Rate From Selected to Visas), ni 33.92%, mu gihe viza zose zitangwa ku bakinnye mu Rwanda(Visas Per Total Entrants), zingana na 0.31.
Igihugu gitangwamo viza nkeya muri Afurika muri iyi tombora, ni Ghana, kuko biri ku ijanisha rya 0.04%, imibare bahuriyeho na Madagascar. Icyakora, na Niger ntacyo ibarusha, kuko iri ku gipimo cya 0.05%.
Niba ushaka kureba urutonde rw'ibihu byose uko bikurikirana, urakanda aha hepfo.
https://dvlottery.me/win-chances-green-card-lottery#legendCollapse
0 Comments