Amategeko y'umuhanda

AMATEGEKO ABANZA

Umutwe 1.IBIREBWA N'IRI TEKA

Ingingo 1: Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru,
ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.


Umutwe 2. IBISOBANURO
Ingingo 2:
Yerekeye Amagambo akoresha mu kwiga amategeko yumuhanda muri make ni amagambo akomeye
1. Ijambo "Inzira nyabagendwa" rivuga imbago zose z'imihanda minini, amabarabara,
aho abantu nyamwinshi bahurira, aho imodoka zihagarara, inzira n'utuyira two ku
muhanda, ibiraro, ibyombo, mbese ku buryo rusange, imihanda nyabagendwa yose igendwamo ku butaka;
2. Ijambo "umuhanda", rivuga igice cyangwa ibice by'inzira nyabagendwa bigendwamo
n'ibinyabiziga, iyo nzira nyabagendwa ikaba yagira imihanda myinshi itandukanyijwe ku
buryo bugaragara n'ubutaka bwayo cyangwa ubusumbane;
3. Ijambo "inzira y'ibinyabiziga", rivuga umuhanda n'inzira ziwukikije;
4. Ijambo "igisate cy'umuhanda" rivuga kimwe mu bice bigabanyije umuhanda mu
burebure bwawo bishobora kugaragazwa n'umurongo umwe ukomeje cyangwa ugizwe
n'uduce dukulikiranye ariko icyo gisate kikagira ubugari buhagije ku buryo ibinyabiziga
bitali amagare, velomoteri cyangwa amapikipiki bigenda bibangikanye;
5. Ijambo "agahanda k'amagare" bivuga igice cy'inzira nyabagendwa cyagenewe
kunyurwamo n'amagare na velomoteri bikagaragazwa n'ikimenyetso cyabigenewe.
6. Amagambo "isangano" ni "inkomane" bivuga ahantu hose imihanda ihurira, aho
umuhanda wisukira mu wundi cyangwa mu maharakubiri y'inzira nyabagendwa, ubwo
hakabarirwamo imyanya igizwe n'ayo mahuliro n'izo nkomane cyangwa n'ayo
maharakubiri y'imihanda.
7. Ijambo "akayira" bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa
abanyamaguru cyangwa ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri.
8. Ijambo "inzira y'igitaka" bivuga inzira nyabagendwa yagutse kurusha akayira ariko
ubusanzwe ikaba itaragenewe ibinyabiziga bibiri.
Inzira y'igitaka ikomeza kwitwa ityo iyo isa n'umuhanda igihe irasutse gusa mu yindi nzira nyabagendwa.
9. Ijambo "urusisiro" bivuga ahantu hose hari amazu yegeranye cyangwa afatanye, ari ku
ruhande urwo arirwo rwose rw'inzira nyabagendwa cyangwa se aho binjirira n'aho
basohokera hagaragazwa n'ibyapa by'aho hantu;
10. Ijambo "umuyobozi" bivuga umuntu wese utwaye ikinyabiziga cyangwa uyobora mu
nzira nyabagendwa inyamaswa zikurura, zikorera cyangwa zigenderwaho, cyangwa
amatungo, yaba ubushyo cyangwa imwe imwe;
11. Ijambo "umukozi ubifitiye ububasha" bivuga umwe mu bakozi bavugwa mu ngingo
ya 3 y'iri teka, wambaye ku buryo bugaragaza ibimenyetso by'imirimo ashinzwe.
Iyo umugenzi ahagaze, umukozi ubifitiye ububasha ashobora kuba adafite ibyo
bimenyetso, ariko rero agomba kugaragaza ko abifitiye ububasha.
12. Ijambo "ikinyabiziga" bivuga ikintu cyose gikoreshwa mu gutwara abantu n'ibintu ku
butaka, kimwe n'igikoresho cyose kigendeshwa, gihingishwa, gikoreshwa mu nganda
cyangwa ahandi.
13. Ijambo "ikinyamitende" bivuga ikinyabiziga cyose, nk'igare ry'ikiziga kimwe,
ry'ibiziga bibiri, bitatu cyangwa bine, kigendeshwa n'ingufu z'abantu bakiriho nko kuba
bakoresha ibirenge cyangwa intoki.
14. a) Ijambo "igare" bivuga ikinyamitende cy'ibiziga bibiri;
b)Ijambo "velomoteri" bivuga ikinyabiziga gifite ibiziga bitarenze bibiri kandi gifite
moteri itarengeje santimetero kibe 50 cyangwa imbaraga zitarenga KvA 4 kandi,
hakurikijwe uko cyakozwe; umuvuduko wacyo nturenge Km 60 mu isaha.
c) Igare na velomoteri bidahetse ababigenderaho ntibifatwa nk'ibinyabiziga.
15. Ijambo "ipikipiki" bivuga ikinyabiziga cyose cy'ibiziga bibiri gifite moteri, ukuyemo
za velomoteri;
16. Amagambo "ikinyamitende itatu n'ikinyamitende ine bifite moteri" bivuga
ibinyabiziga by'ibiziga bitatu cyangwa bine bitarengeje uburemere bw'ibiro 400 ,
kandi moteri ikaba itarengeje santimetro kibe 350 cyangwa imbaraga zayo zikaba zitarengeje
KvA 15.
Gushyira intebe ku ruhande cyangwa romoruki inyuma y'ibinyabiziga byavuzwe ku bika
13, 14, 15 na 16 ntacyo bihindura ku rwego birimo.
17. Ijambo "ikinyabiziga kigendeshwa na moteri" bivuga ikinyabiziga cyose gifite
moteri ikigendesha kandi kigendeshwa n'ibikigize;
18. Ijambo "imodoka" bivuga ikinyabiziga cyose kigendeshwa na moteri, uretse za
velomoteri, ipikipiki, ibinyamitende itatu cyangwa ine bifite moteri, n'imashini zikurura
n'izindi zihinga zifite moteri zikaba kandi ku busanzwe zitwara mu nzira nyabagendwa
abantu cyangwa ibintu cyangwa se zigenewe gukurura ibindi binyabiziga bitwara abantu
cyangwa ibintu;
19. Ijambo "romoruki" bivuga ikinyabiziga kigenewe gukururwa n'ikindi; iryo jambo
rikoreshwa kandi kuri za makuzungu;
20. Ijambo "makuzungu" bivuga romoruki iyo ariyo yose yagenewe gufatishwa ku
kinyabiziga gikurura ku buryo igice cyayo kiba kikiryamyeho kandi igice cy'uburemere
bwacyo ndetse n'ubw'ibyo itwaye bukaba bushikamiye icyo kinyabiziga;
21. Ijambo "romoruki ntoya" bivuga romoruki iyo ariyo yose ifite uburemere butarenga ibiro 7
22. Amagambo "ibinyabiziga bikomatanye" n' "ibinyabiziga bikururana" bivuga
ibinyabiziga bifatanye bikagenda nk'aho ari kimwe;
23. Ijambo "ikinyabiziga gifatanije" bivuga ikinyabiziga gikomatanye, kimwe ali
ikinyabiziga gikurura, ikindi ari makuzungu ;
24. Ijambo "ikinyabiziga gikururana kabiri" bivuga ibinyabiziga bikomatanye bikururana
bigizwe n'ikinyabiziga gifatanije kandi kiriho romoruki yacyo;
25. Amagambo "uburemere bwite" n"'uburemere bw'ikidapakiye" , bivuga uburemere
bw'ikinyabiziga kizima gifite karosori n'ibikoresho byacyo ngombwa kandi cyuzuye
lisansi, mazutu cyangwa gazi, amazi n'amavuta, aliko hatabariwemo abagitwaye, abantu
cyangwa imizigo cyikoreye;
26. Ijambo "uburemere bwikorewe" bivuga uburemere bwite bw'ikinyabiziga kizima
hongereweho uburemere bw'imizigo cyikoreye, ubw'ugitwaye n'ubw'undi muntu wese
gitwaye;
27. Ijambo "uburemere ntarengwa bwemewe " bivuga uburemere bwose ntarengwa
bw'ikinyabiziga, bwemejwe hakurikijwe ibivugwa muli iri teka, uburemere ntarengwa
bwemewe bw'ibinyabiziga bikomatanye, bw'ikinyabiziga gifatanije cyangwa
bw'ikinyabiziga gikururana kabiri, bwitwa "uburemere bugendanwa" ;
28. Ijambo "guhagarara umwanya muto" bivuga igihe cya ngombwa ikinyabiziga kimara
gihagaze kugirango abantu cyangwa ibintu byinjire cyangwa bisohoke;
29. Ijambo "guhagarara umwanya munini" bivuga igihe kirenze icya ngombwa
ikinyabiziga kimara gihagaze kugira ngo abantu cyangwa ibintu byinjire cyangwa bisohoke;
30. Ijambo "akagarura-rumuri" bivuga akantu karabagirana gasubiza imirasire y'urumuri ku kintu kiyohereje;
31. Ijambo "ikinyabiziga - ndakumirwa" ni ibinyabiziga by'abapolisi, ibizimya-nkongi
ndetse n'ibinyabiziga bitwara abarwayi, iyo bijya aho bigomba gutabara byihutirwa
kandi bikarangwa n'intabaza irabagirana cyangwa irangurura ijwi;
32. Ijambo "Amatara y'urugendo" (amatara maremare) bivuga amatara y'ikinyabiziga
amurika umuhanda mu ntambwe ndende imbere y'icyo kinyabiziga;
33. Ijambo " Amatara yo kubisikana" (amatara magufi) bivuga amatara y'ikinyabiziga
amurika inzira nyabagendwa imbere y'icyo kinyabiziga kitagombye guhuma cyangwa
kubangamira abayobozi bava mu cyerekezo.
34. Ijambo "amatara ndangambere" bivuga amatara yikinyabiziga akiranga kandi
agaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere.
35. Ijambo "amatara ndanganyuma" bivuga amatara y'ikinyabiziga akiranga kandi
yerekana ubugari bwacyo burebewe inyuma;
36. Ijambo "amatara kamena-bihu y'imbere" bivuga amatara y'ikinyabiziga abonesha
neza inzira imbere yacyo igihe cy'igihu, cy'imvura nyinshi, cy'urubura cyangwa cy'umukungugu.

37. Ijambo "amatara kamena-bihu y'inyuma" bivuga amatara y'ikinyabiziga akiranga
kandi yerekana ubugari bwacyo kirebewe inyuma igihe cy'igihu, cy'imvura nyinshi,
cy'urubura cyangwa cy'umukungugu mwinshi;
38. Ijambo "amatara yo gusubira" "amatara yo gusubira inyuma" bivuga amatara y'ikinyabiziga agenewe
kubonesha inzira inyuma y'ikinyabiziga no kumenyesha abandi bagenzi ko ikinyabiziga
gisubira inyuma cyangwa kigiye gusubira inyuma;
39. Ijambo "itara ndanga-cyerekezo " cg "itara ndanga-cyerekezo" cyangwa ikinyoteri" bivuga itara ry'ikinyabiziga
rigenewe kwereka abandi bagenzi ko umuyobozi ashaka kugana iburyo cyangwa ibumoso;
40. Amagambo "itara rishakisha" n"'itara rihindukizwa" bivuga, itara ry'ikinyabiziga
gishobora guhindukizwa n'umuyobozi bidatewe n'uko ikinyabiziga kigenda kandi
rishobora kumurika ikintu kiri mu nzira nyabagendwa cyangwa hirya yayo;
41. Amagambo "itara ndangamubyimba" n"'itara ndanga burumbarare" bivuga itara
ry'ikinyabiziga ryerekana ubugari bwacyo, ahagana imbere cyangwa inyuma igihe
uburebure bwacyo burenga metero 6 cyangwa iyo ubugari bwacyo, habariwemo ibyo
cyikoreye, burenga metero 2,10
42. Ijambo "ubuso bubonesha" bivuga ku byerekeye amatara, ubuso busohokana
urumuri, naho ku byerekeye utugarura rumuri bikavuga ubuso burabagiranamo urumuri.
43. Ijambo "itara ry'umuhondo" bivuga itara ryose ry'umuhondo wiganje, ry'umuhondo
nyawo cyangwa usa n'icunga hakurikijwe ibisobanuro bivugwa mu ngereka ya 7 y'iri teka.